top of page

Amakuru ahuruka muri KAMU MUTUAL PLAN

 

Hano muhasanga amakuru ajyanye n`ibikorwa by`ishoramari bya KAMU MUTUAL PLAN Ltd; Amateka yayo, uko igenda ikura ndetse n`amakuru ajyanye n`ibikorwa byakorewe abanyamuryango.

Amakuru ya mbere// Ishoramari

 

 

Mu kwezi kwa gashyantare 2015, KAMU MUITUAL PLAN yaguze inzu ikodeshwa yubatswe mu karere ka Gasabo, umurenge wa Kacyiru, akagari ka Kamatamu, umudugudu w`Amajyambere. Iyo nzu ikaba ikorerwamo imirimo y`ubucuruzi, ikazajya yinjiriza buri kwezi amafaranga atari munsi y`ibihumbi magana atatu (300.000 Frws) kuri konti ya KAMU.

 

 

16/02/ 2015

Soma birambuye
Amakuru ya 2 // Inzego z`ubuyobozi

Tariki ya 13/02/2015 Inama y`ubuyobozi ya KAMU yahuye na komite ngenzuzi biga ku ngingo zitandukanye. Mu myanzuro yafashwe, harimo ijyanye no gukoresha amatora ya komite ngenzuzi hamwe n`inama y`ubuyobozi kubera ko iziriho zizarangiza manda mu kwezi kwa Werurwe 2015. Hemejwe ko mu nama yo mu kwezi kwa Werurwe hazatangwa raporo y`ibyakozwe na buri rwego, hanyuma amatora akazakorwa mu nama yo mu kwezi kwa Mata 2015.

​14/02/2015

Soma birambuye
Amakuru ya 3 // Gukorera mu matsinda ​ 

Itariki ya 08/02/2015 ni umunsi ukomeye mu mateka ya KAMU MUTUAL PLAN, kuko kuri iyo tariki aribwo hatangijwe gahunda yo gukorera inama y`abanyamuryango ba KAMU mu matsinda. Iyo nama ikaba yari isanzwe ihuriza hamwe abanyamuryango bose buri cyumweru cya kabiri cy`ukwezi.

Mu rwego rwo kugeza ibikorwa bya KAMU ku banyarwanda benshi, hafashwe ingamba zo kwinjiza abanyamuryango bashya, ndetse no gukora amatsinda atarengeje abantu 20. Bityo buri munyamuryango akagira itsinda abarizwamo, kandi akagira n`inshingano ashingwa muri iryo tsinda kugira ngo buri wese agire uruhare mu bikorwa bya KAMU. 

​10/02/2015

Soma birambuye
bottom of page