top of page

Tumarira iki abanyamuryango?

 

Kamu Mutual Plan Ltd ni Sosiyete yigenga  y`ubwisungane bukomatanyije igamije gufasha abanyamuryango bayo kugera ku mibereho myiza n`iterambere mu by’ubukungu. KAMU Yemewe na RDB. Buri muntu ubaye umunyamuryango wa KAMU abona serivisi zikurikira:

 

 

1. Kwizigamira muri KAMU

2. Ubwisungane mu by`ubukungu

3. Ubwisungane mu mibereho n’imibanire myiza

Buri munyamuryango atanga amafaranga 10.000 frw buri kwezi; nawe agafata ibihumbi mirongo itanu (50.000frws)  buri mezi atanu.

 

 

4. Imiturire myiza: Inguzanyo ku macumbi

KAMU yamaze gukora inyigo y`ukuntu ubwizigamire  bw`abanyamuryango bwabafasha kubona amacumbi meza atarengeje miliyoni 15.  Ukeneye iyo nzu atangira        kuzigama buri kwezi amafaranga ari hagati 50.000 na 100.000 Frws kugira ngo nibura abashe kubona 10% by`agaciro k`inzu.  Bityo KAMU ikamwishingira muri banki  kugira ngo abone inguzanyo yo kwishyura iyo nzu.

 

 

 

Hashingiwe ku mafaranga buri munyamuryango yizigamira buri kwezi angana na 20.000 Frws, Umunyamuryango ugize ikibazo ahabwa ingoboka mu   minsi itarenze ibiri, ingana n`ibihumbi magana atatu (300.000Frw).

 

 

5. Guteganyiriza izabukuru

Imyaka y`izabukuru nigera, abanyamuryango ba KAMU bazahabwa amafaranga yo kubafasha kubaho neza. Ayo mafaranga azava aha hakurikira:

1. Ubwizigamire busanzwe hamwe n’inyungu zabwo;

2. Amafaranga ya pansiyo, ku muntu wemeye gutanga  ku bushake umusanzu w`ubwiteganyirize bw`izabukuru,  utari munsi ya 5000Frw buri kwezi.

 

 

 

Umunyamuryango wabyaye ahabwa amafaranga y`amata y`umwana mu gihe cy`amezi atandatu angana na 100.000 frws. Uwakoze ubukwe nawe agahabwa inka ifite agaciro ka 100.000 frws. Uwashyingije agahabwa 50000 Frws.    Uwapfushije  afashwa mu gushyingura agahabwa amafaranga 200.000 frws yo kwishyura imva. (Mu gihe ari uwo bafitanye isano ya hafi nk’umwana we, uwo bashakanye cyangwa umubyeyi we).

 

 

 

bottom of page