top of page

Ibibazo bikunze kubazwa

 

 

01

02

03

04

05

Ese KAMU MUTUAL PLAN ni Koperative?

KAMU MUTUAL PLAN Ltd ntabwo ari koperative, ahubwo ni isosiyeti yashinzwe n`abanyarwanda, ikaba yarandikishijwe muri RDB kuwa 18/08/2014. Ikaba yaratangiye muri Nyakanga 2010 ari ikimina kitwa Koperative Amajyambere y`Urugo(KAMU).

 

 

 

Ese umunyamuryango atandukaniyehe n`umunyamigabane muri KAMU MUTUAL PLAN Ltd?

Umunyamigabane aba yaratanze umugabane shingiro, kandi agashyirwa ku rutonde rw`abafite imigabane muri KAMU MUTUAL PLAN Ltd. Ushobora kuba umunyamuryango wa Mituweli KAMU, ariko utari umunyamigabane mu gihe uba utaratanze imari shingiro ahubwo utanga amafaranga y`ubwizigamire gusa ya buri kwezi.

 

Uretse serivisi zitangwa na KAMU MUTUAL PLAN Ltd ni zihe nyungu zindi umunyamuryango yabona?

KAMU MUTUAL PLAN cyangwa Mituweli KAMU ni isoko ryagutse ryoroshye kugerwamo kandi ryizewe ku munyamuryango.

Umunyamuryango ubishoboye abona amafaranga buri kwezi y`ibihembo bitewe n`umubare w`abanyamuryango bashya yinjije.

 

Ese nshatse kureka kuba umunyamuryango wa Mituweli KAMU nasubizwa amafaranga yanjye yose ?

Iyo umunyamuryango asezeye muri Mituweli KAMU asubizwa gusa amafaranga y`ubwizigamire yatanze, hiyongereyeho n`inyungu yungukiwe buri mwaka.

 

Ese amafaranga y`ubwizigamire atangwa kugeza ryari?

Amafaranga y`ubwizigamire bwa buri kwezi angana n`ibihumbi makumyabiri (20.000 FRW) akomeza gutangwa kugeza igihe umunyamuryango agejeje ku myaka y`izabukuru (55); yabishaka agakomeza yizigamira. Iyo igihe cy`izabukuru kigeze, ahabwa amafaranga yizigamiye n`inyungu zayo akayafatira icyarimwe cyangwa buri kwezi akurikije uko abyifuza.

 

bottom of page